startimes
Kigali
startimes

Umutoza w’Umunyamerika yafatiwe ibihano azira kunyagira bikabije ikipe bari bahanganye muri American Football

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 November 2019 Yasuwe: 5154

Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru wo muri Amerika ahitwa Long Island mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa leta ya New York, yahanwe nyuma yaho ikipe ye inyagiye bikabije indi nayo y’ishuri ryisumbuye ryaho ku manota 61 - 13 mu mukino umwe.


Sponsored Ad


Ubu ni ubundi bwoko bw’umupira w’amaguru wo muri Amerika bakinisha umupira wiburungushuye, nubwo nawo ukinwa n’abakinnyi 11 kuri buri ruhande. Ujya kumera nk’umukino wa Rugby, kuko banyuzamo bagakinisha n’intoki.

Rob Shaver, umutoza mukuru w’ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Plainedge High School, yahagaritswe gutoza umukino umwe nyuma yo kurenga ku "itegeko ryo kudatsinda bikabije" ryo muri ako karere.

Bijyanye n’itegeko, umutoza agomba gusobanurira akanama k’imyitwarire impamvu ikipe ye yatsinze cyane, iyo ikinyuranyo cy’amanota kirenze amanota 42.

Iryo tegeko rimaze imyaka itatu kandi rigamije gukumira kwigirizaho nkana abandi mu mukino.

Amakuru avuga ko Bwana Shaver ari we ubimburiye abandi mu guhanwa bijyanye n’iryo tegeko ridasanzwe.

Umutoza w’ikipe yatsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota 48, yabwiye ikinyamakuru Newsday cyo muri Amerika ko "nta kibazo we afite k’uko uwo mukino wagenze" ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa cumi.

Umutoza Phil Onesto w’ikipe ya South Side yagize ati: "Navuganye n’umutoza Shaver, namubwiye ko nta bibazo mfite".

Ariko iyo ntsinzi yatumye Bwana Shaver atumizwa n’akanama ko mu karere ka Nassau gashinzwe ibyo "kudatsinda umukino bikabije", bigaragara ko katashimishijwe n’ukuntu atasimbuje abakinnyi b’ikipe ye ibanza mu kibuga, kandi yari yamaze kwizera intsinzi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Newsday, Bwana Shaver yahakanye "gutsinda cyane bikabije" ku bushake.

Yagize ati: "Icyo itegeko rigamije ni ukubuza amakipe akomeye kurushaho kwigirizaho nkana amakipe aciriritse ndetse n’ubwubahane n’ibindi nk’ibyo. Ndabyumva. [Ariko] Ibyo ntabyabayeho".

Igihano yahawe cyo guhagarikwa umukino umwe kivuze ko atazatoza umukino utaha uzaba ku wa gatandatu.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Plainedge High School atoza riherereyemo, yashyigikiye umutoza Shaver avuga ko icyo gihano "nta shingiro gifite".

Mu ibaruwa igenewe rubanda yanditse, yagize ati: "Ni bande b’intyoza mu kwitwara neza mu mukino?"

Yongeyeho ati: "Ni nde washyizeho aba bantu [bagize akanama katanze icyo gihano] ngo bayobore uru rukiko rufifitse, rwigira umucamanza, umukemurampaka n’abashyira mu bikorwa ibihano [icyarimwe]?"

Ariko, mu kiganiro n’ikinyamakuru The New York Times, umuyobozi ushinzwe umupira w’amaguru mu mashuri yisumbuye yashyigikiye icyo gihano umutoza Shaver yahawe.

Matt McLees yavuze ko icyo gihano cyashyizweho mu kubuza ko habaho "intsinzi zikabije", ako kanama kumva ko "zikuraho ibyishimo abasore bumva iyo bakina umupira w’amaguru".

Yanavuze ko iryo tegeko ridasanzwe risa nk’irikora akazi karyo - bigaragarira mu igabanuka rikomeye ry’intsinzi zikabije kuva ryatangira kubahirizwa.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ingona yiswe “Dayimoni”kubera kumara imyaka 50 yica abantu yafashwe icibwa...

Abaturage bo cyaro cyitwa Bangka Belitung mu gihugu cya Indonesia...
10 August 2020 Yasuwe: 5370 0

Somalia: Umugore yabyaye abana 5 icyarimwe

Ibitaro by’i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia byatangaje ibyishimo byabo...
4 August 2020 Yasuwe: 2029 0

Tanzania: Umuyobozi w’ishuri yakubitiye ku karubanda umugabo wazanywe ku...

Umuyobozi w’ishuri mu gihugu cya Tanzania,yaciye ibintu hirya no hino kubera...
1 August 2020 Yasuwe: 3622 0

Abantu 9 bapfuye bazize kunywa umuti bakaraba mu ntoki nyuma yo kubura...

Mu gihugu cy’Ubuhindi haravugwa inkuru ibabaje y’abantu 9 bapfuye bahitanywe...
31 July 2020 Yasuwe: 3252 0

Zambia: Minisitiri w’Uburezi yirukanwe ku kazi azira amashusho yamugaragaje...

Hon. David Mabumba wari minisitiri w’Uburezi mu gihugu cya Zambia yirukanwe...
30 July 2020 Yasuwe: 4208 0

Umuturage yahaye Perezida Magufuli ishimwe ry’isake amutegeye mu nzira...

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yahawe ishimwe ry’isake...
30 July 2020 Yasuwe: 3614 0