skol
fortebet

Umwana w’imyaka 16 yakubiswe n’umuriro arapfa ubwo yuriraga ipoto y’amashanyarazi agiye kwifata selfie [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2019

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu Nikolay Kompaniets w’imyaka 16 ukomoka mu gihugu cya Ukraine yakoze amahano yateye benshi agahinda ubwo yuriraga ipironi rireshya na metero 30 agiye kwifata selfie umuriro w’amashanyarazi uramukubita arapfa.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umuhungu yituye hasi nyuma yo gukubitwa n’uyu muriro w’amashanyarazi,baterura bajyana kwa muganga ariko yagezeyo yapfuye kubera ubushye.

Umwana w’imyaka 14 bari kumwe wamufataga amashusho niwe wahamije icyateye uyu Nikolay kurira iri pironi bikamuviramo urupfu.

Uyu mwana yabwiye bagenzi be bari kumwe ko agiye kurira iyi pironi y’amashanyarazi kugira ngo yifotore selfie idasanzwe.

Abayobozi bo muri Ukraine bavuze ko bagiye kurega ababyeyi b’uyu mwana ko batubahirije inshingano zabo bagatererana uyu mwana kugeza ubwo yishwe n’umuriro w’amashanyarazi.


Ibitekerezo

  • Noneho tuvuge ko abo bayobozi alibo, bafite, agahinda numubabaro kurusha ababyeyi be!

    Birababaje cyane.Ababyeyi be nibihangane.Bene ibi bitunguranye twese bitubaho.Aka kana kabuze ubuzima kakiri gato.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Ahubwo tuge twizera tudashidikanya ko abantu bapfuye bumvira imana bazongera bakabaho,binyuze ku muzuko.Ikibazo nuko abantu batajya bita ku bintu byerekeye Imana.Bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc...Nyamara tugapfa tukabisiga,bakatubeshya ko tuba twitabye imana.Ntabwo ariko bible ivuga.Ahubwo isobanura neza yuko umuntu upfuye asubira mu gitaka.Niba yarashatse Imana akiriho,izamuzura ku munsi wa nyuma.Ariko niba yariberaga mu gushaka ibyisi gusa,biba birangiye atazongera kubaho.Nkuko Zefaniya 2:3 havuga,Imana ubwayo niyo idusaba kuyishaka mbere yuko imperuka iza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa