Umunyamakuru Sam Karenzi nyuma y’ imyaka ibiri ateye ivi yerekanye undi mukobwa bagiye kurushinga
Yanditswe: Tuesday 08, May 2018
Umunyamakuru Sam Karenzi wamenyekanye nk’ umunyamakuru wa radiyo Salus yashyize ahagaragara ifoto iteguza ubukwe ‘Save the Date’ igaragaraho undi mukobwa utari Irakoze Ariane yerekanye muri Gashyantare 2016.
Nk’ uko bigarara ku ifoto Sam Karenzi yashyize kuri facebook asaba inshuti n’ abavandimwe kuzabashigikira mu birori, ubukwe bwe n’ umukunzi we Titi Aline buzaba mu ntangiriro za Kanama 2018.
Ni mu gihe ku munsi w’ abakundanye tariki 14 Gashyantare 2016 uyu munyamakuru yambitse impeta ya fiancaille Irakoze Ariane amusaba ko yarazamubera umugore Irakoze akabimwemerera.
Irakoze Ariane yemerera Sam Karenzi kuzamubera umugore
Mu kiganiro yahaye Igihe Sam Karenzi yavuze ko urukundo rwe na Titi Aline rukomeye anongeraho ko babyirukanye ndetse ko bahuza muri byose.
Yagize ati “Ni umukobwa wubaha, utuje kandi usenga.”
Yungamo ati “Aline turaziranye kuko ni uw’iwacu, imiryango iraziranye ni abantu bamwe. Twari dusanzwe tuziranye ku buryo bitatugoye guhuza, aho twabonaniye ni aho dusengera, niho twahuriye duhuza gahunda turakundana. Nabonye ari umuntu waba umugore muzima, ndamuzi; ibyo byose ni byo byatumye mfata icyemezo cyo kubana na we. Kubera ko twari tuziranye ntabwo byadufashe igihe kinini kumva ko tugomba kubana.”
Abantu batandukanye bashimiye uyu munyamakuru ku cyemezo yafashe cyo kurushinga bamubwira ko ari icyemezo kiza abandi bamwifuriza ibyiza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *