skol
fortebet

Umugore wa Habyarimana yiyemeje kujurira icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’indege ye

Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugore w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana witwa Agatha Kanziga yiyemeje kujurira icyemezo cyafashwe n’abacamanza b’Abafaransa cyo guhagarika iperereza ku wahanuye indege y’umugabo we muri 1994.

Sponsored Ad

Umunyamategeko wa Agatha Kanziga wari umugore wa Habyarimana, Philippe Meilhac, kuri uyu wa Gatatu yabwiye France 24 ko bagiye kujurira icyemezo cyafashwe n’abacamanza b’Abafaransa cyo guhagarika iperereza ku wahanuye indege ya Habyarimana wahoze ari perezida w’u Rwanda.

Yagize ati “Agathe yizeye ko urubanza ruzashoboka. Abacamanza bafashe umwanzuro mu bwisanzure bwabo. Ubu biragaragara ko hejuru y’iyi dosiye hihishe ikintu gikomeye, unarebeye uko umubano mu bya dipolomasi wagiye uhinduka. Kuva naba umunyamategeko, sindabona aho ubuhamya bw’abantu barindwi buteshwa agaciro.

Nk’umunyamwuga, nzi ko iyo urubanza rugeze kuri uru rwego, hari ibyo abatangabuhamya bashobora kunyuranya ariko ntabwo bose basubizwa inyuma. Niyo mpamvu tuzitabaza urukiko rw’ubujurire.”

Mu 1997 nibwo umwe mu muryango w’Umufaransa waguye mu ndege Falcon 50 yari itwaye Habyarimana na perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, yarashwe ku wa 6 Mata 1994, yatanze ikirego i Paris asaba ko hakorwa iperereza ku wahanuye iyi ndege byatumye ritangira mu mwaka wa 1998, riyobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.

Nyuma y’imyaka 20 hakorwa iri perereza abacamanza 2 barikoraga Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bararihagaritse burundu bavuga ko babuze ibimenyetso bihagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa