skol
fortebet

Ifoto y’umunsi: KNC na Sadate basangiye nyuma y’iminsi baterana amagambo

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi baterana amagambo,umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles n’umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate bagaragaye bari gusangira ndetse banishimye cyane.

Sponsored Ad

Aba bagabo batacanaga uwaka kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru,bagaragaye bishimye cyane bari kumwe n’uwahoze ari visi perezida wa Rayon Sports Muhirwa Fred.

ku wa Kabiri w’iki cyumweru aho umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports yavugaga ko Gasogi United nta bushobozi ifte bwo gutwara umukinnyi Rayon Sports, byari bikomotse kuri Bola Lobota wasinyiye Gasoggi United bivugwa ko na Rayon Sports imwifuza. Aha umuvugizi w’iyi kipe yagereranyije na Gasogi n’igare mu gihe Rayon Sports ari ikamyo.

Perezida wa Gasogi United mu kubasubiza yavuze ko ikamyo yagonze moteri ikanatoboka amapine irutwa n’igare rizima rigenda.

Abinyujije kuri twitter, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yongeye gusa n’urakaza iyi kipe avuga ko aho gutunga iduka ririmo umunyu gusa yakwandikwa mu banyenganda ni yo uruganda rwaba rutagikora.

Yagize ati“hari igihe igare rifata ku ikamyo ikarifasha kuzamuka umusozi byagera mu mpinga igare rikishuka ko bahagereye rimwe. Burya aho gutunga Boutique irimo umunyu na kwandikwa mu banyenganda niyo rwaba rutagikora. Icyo nzi nuko hari Umuzamu mwiza ukwiye Equipe nziza.”

Aya magambo akaba yababaje bikomeye perezida wa Gasogi United,bituma yihanangiriza Sadate amusaba guceceka kuko we ari umunyamigabane muri Gasogi United mu gihe undi ari perezida ushobora kwirukanwa mu ikipe.

KNC yabwiye Radio10 Ati “Reka nsabe bwana Sadate, wakinisha bagenzi ba we mubana muri Rayon Sports. Ndagusabye ceceka kuko njyewe ndi umunyamigabane muri Gasogi United wowe uri perezida uzirukanwa ejo. Ceceka ntuzakinishe Gasogi United iyo tugiye kuvuga brand tuvuga brand ifite ejo hazaza, Sadate mubo wakinishije unkuremo.”

Nyuma yo guterana amagambo,aba bayobozi bombi bahise binjira mu bikorwa aho Rayon Sports yahise isinyisha umutoza Guy Bukasa wa Gasogi United n’umwungiriza we mu gihe uyu munsi na Gasogi United yasinyishije Cassa Mbungo watozaga Rayon Sports n’umwungiriza we Kirasa Alain.

Ibitekerezo

  • Jyembona reyon itazigera iterimbere igifite ubuyobozi bubi bohoramo bombori bombori.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa