skol
fortebet

Umugore wanga amajwi y’abantu bari guhumeka yahishuye ko yasabye muganga ko amwica amatwi

Yanditswe: Thursday 18, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugore witwa Karen Ukomoka muri UK yavuze ko yanga cyane amajwi y’umuntu uri guhumekera hejuru ariyo mpamvu yasabye umuganga we kumuziba amatwi kugira ngo atazongera kuyumva.

Sponsored Ad

Karen ukomoka ahitwa Glasgow,yahamagaye mu kiganiro gikundwa na benshi mu Bwongereza cyitwa This Morning avuga ko afite uburwayi bwitwa misophonia,butuma yanga kumva umuntu uri guhumeka ariyo mpamvu yisabiye umuganga kumwica amatwi kugira ngo atazongera kumva aya majwi.

Uyu mugore aganira n’abanyamakuru Eamonn na Ruth kuri Telefoni,Karen yagize ati “Nanga urusaku rw’abantu bari guhumeka.Uko ndwumva niko ndushaho kurakara.Iyo numvise umuntu uri guhumeka cyane ndarakara cyane.Mba nifuza ko urwo rusaku ruhagarara kuko rurandakaza cyane.”

Umunyamakuru Eamonn yamusubije ati “Ariko abantu ntibahagarika kuko baba bakeneye guhumeka.”

Karen yamusubije ati “Icyo nicyo kibazo.”

Ruth yamubajije ati “Wavuze guhumeka ngira ngo n’uguhumeka cyane,no guhumeka gake?.

Uyu mugore yamusubije ati “Iyo umuntu ahumetse agamije kundakaza ntacyo bintwara ariko iyo ari guhumeka atabizi bimbera ikibazo.”

Yavuze ko inyamaswa zo iyo zibikora cya kibazo agira uretse abantu.

Karen yakomeje ati “Umunsi umwe nasabye umuganga wanjye niba yankorera operation akanyica amatwi sinzongere kubyumva ariko barabyanze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa